Kigali

Amerika: Holi Worship Music yashyize hanze indirimbo ya mbere yise "Ndahimbaza Imana" - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/02/2025 7:32
0


Itsinda ry’abaririmbyi ba Holi Worship Music bakorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryashyize hanze indirimbo yaryo ya mbere ryise "Ndahimbaza Imana".



Iyi ndirimbo "Ndahimbaza Imana" ifite iminota 9 n’amasegonda 54 ibimburiye izindi nyinshi iri tsinda ryitegura gushyira hanze muri Alumubu yaryo ya mbere. Ikubiyemo ubutumwa buboneka muri zaburi 16:2 buvuga ko kumenya Imana ari wo mugisha ukomeye.

Iri tsinda rya Holi Worship Music ribarizwa mu itorero rya Hope of Life International church, rikaba ryaratangiye mu mwaka wa 2011 ritangiranye n’itorero. Holi Worship Music yatangiye ari Korali (Choir) ariko uko umuziki wagiye utera imbere ndetse hakabaho no kwaguka iri tsinda ryaje guhiduka worship team y’itorero muri 2017.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umuyobozi wa Holi Worship Music, Fidele Nzamu, yavuze ko intego nyamukuru y’iri tsinda ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nzamu yavuze kandi ko ibyo bakora byose biba biri mu murongo n’intumbero yagutse y’itorero.

Ubu itorero rya Hope of Life International church ribarizwamo Holi Worship Music, rifite icyanditswe cy’umwaka kiboneka muri Yohana 13:34-35 havuga ngo "Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana."

Kugeza ubu Holi Worship Music ifite abanyamuryango 50 kandi amarembo arafunguye no ku bandi bifuza gukorera Imana muri iri tsinda.

Umuramyi Kadogo wamamaye muri Healing Worship Team ni umwe mu baririmbyi ba Holi Worship Music ndetse akaba yarayoboye indirimbo ya mbere y’iri tsinda.

Nzamu yavuze ko kugira umuririmbyi nk’uyu w’umuhanga bivuze byinshi cyane. Yagize ati: “ Ni umugisha ukomeye kuba Imana ari twe yahisemo ikamuduha nk’umu worship leader w’umwuga. Ni umuririmbyi w’umuhanga ubimazemo igihe. Akunda itsinda, aca bugufi cyane akndi agakunda umurimo w’Imana akanawitangira ndetse akubaha itorero n’abashumba. Ubu ni na we mu worship leader wa Holi worship music.”

Nzamu yagaragaje gahunda iri tsinda rifite ryo gukoresha n’indimi z’amahanga mu bihangano byaryo kugira ngo n’abatumva Ikinyarwanda babashe kugezwaho ubutumwa bwiza.

Yagize ati: “ Aho turirimbira ni mu mahanga batumva Ikinyarwanda kandi na bo twabatekerejeho. Indirimbo yacu ya Kabiri (2) tugiye gushyira hanze iri mu rurimi rw’ Icyongereza. Umugambi w’Imana wo kuba hano ugomba gutuma tunakora indirimbo mu zindi ndimi.”

Nzamu akomeza ashima Imana ko batageze mu mahanga ngo bahindurwe nayo ahubwo akababera imbaraga zo gukomeza kwagura ubwami bw’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana, ndetse no kubwiriza abataramenya Imana.

Zimwe mu mbogamizi bahura nazo ni umwanya waho ugorana ariko kandi by’umwihariko Nzamu arashima cyane abagize itsinda rya Holi Worship Music ku mbaraga n’umwete mwinshi baha ibikorwa byo mu murimo w’Imana.

Mu butumwa bwe ku bandi baramyi muri rusange, Nzamu yifashishije ijambo ry’Imana abibutsa ko dushobozwa byose na Data uduha imbaraga. Yongeyeho ati: “Dukomeze tuvuge ubutumwa bw’Imana mu Isi dutera cyanee n’imbuto y’urukundo ku batarakizwa kuko Imana ari urukundo.”


Umuziki wa Gospel wungutse itsinda ryitwa Holi Worship Team

REBA INDIRIMBO NSHYA "NZAHIMBAZA IMANA" YA HOLI WORSHIP TEAM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND